Dee Speaks Stories

Dee Speaks Stories Storyteller

01/03/2025

PASITERI WAJYAGA I KUZIMU PART 3

Uri umugabo ki?, utatubwira aho ujya?"
Samuel yamusubije amukanuriye amaso ngo:"Ndagira ngo ntugire byinshi umbaza"

Ako kanya, Madamu Samuel yahise amenya ko ibyo yabwiwe ari ukuri.
Yahise asohoka ahamagara polisi,abayobozi burusengero, ndetse na Mama Divine.



Polisi yahise ihagera vuba, basanga Samuel ashaka guhaguruka. Baramufata bamwambika amapingu.
Ubwo bamujyanaga, abantu bose bari bamaze kumva ibyabaye,Abayoboke be baraturitse barataka, bamwe bananirwa kwemera ko umuntu bizera ashobora kuba
umukozi wa sekibi!

Umupolisi umwe aramubwira ati "Dufite ibimenyetso ko wari ugiye gutanga igitambo cyumuntu. Waba ubyemera?"
Samuel yisekera aramusubiza ati "Imbaraga mfite ntabwo mwazishobora. Imana yanyu irakomeye, ariko si yo itegeka iyi si!"

Ako kanya, igicu cyumwijima cyarabuditse, ubusitani bwurusengero burashya, abantu bariruka.
Abari hafi yaho bavuze ko bumvise amajwi arimo urusaku rw'ibiremwa bitagaragara.

Pasiteri Samuel yafunzwe, urusengero rwe rurasenywa, abayoboke baratatana, Bamwe bacika intege, ariko abandi batangira kugaruka ku nzira yukuri,
basenga Imana yo mu ijuru.

Madamu Samuel abantu benshi bavuga ko yahungiye mu mujyi wa Rusizi , naho Mama Divine yabaye umuhanu*i uzwi cyane, kuko yatanze ukuri kwafashije abantu benshi.

Ariko igitangaje ni uko, nyuma y'iyo myaka yose ishize kugeza ubu, nta muntu wigeze amenya aho cya gitabo cy'imbaraga cyagiye.
Hari abavuga ko cyatwitswe, abandi bakemeza ko cyibwe n'abandi bashaka gukomeza gukora ibibi.

Ariko ikizwi ni kimwe:
Imbaraga z'imyuka mibi zishobora kwigaragaza nk'izimana ariko amaherezo birangira ukuri gutsinze ikinyoma

01/03/2025

PASITERI WAJYAGA I KUZIMU PART 2

Hari umugabo wari urwaye arembye yaraje, asaba gusengerwa.
Samuel yamusengeye, uwo mugabo ahita akira.Ariko nyuma yiminsi itatu, uwo mugabo yaje kuburirwa irengero.

Mu byukuri, yari yabaye igitambo cya mbere, ariko abantu ntibabimenye.

Ibi byarakomeje, buri mezi atatu umuntu umwe akaburirwa irengero,ari nako urusengero rwa Samuel rurushaho kumenyekana.
Nta muntu numwe wari u*i ibibera inyuma yibitangaza bye.

Muri urwo rusengero, hari umuhanu*i witwa Mama Divine, wari umupfakazi wari ufite impano idasanzwe yo kwerekwa.

Mama Divine yakomeje kugira inzozi zitangaje akajya abona Pastor Samuel amanuka mu mwobo w'umwijima, agahura nibiremwa biteye ubwoba.

Mama Divine akajya asenga avuga ati "Mana yanjye, niba koko uyu muntu ari uwawe, komeza umwiyereke! Ariko niba akorana nimyuka mibi, umugaragaze!"

Ijoro rimwe, ubwo Samuel yari mu cyumba cye cyibanga, yongeye gufungura cya gitabo yandikishamo amaraso.

Ijwi rituruka hasi riramubwira ngo "Igihe kirageze, ugomba kumpa igitambo gikomeye. Ugomba guhitamo: umugore wawe cyangwa umukobwa wawe."

Samuel yagize ubwoba. atekereza ku mugore we, yibuka ko yari yaramugiriye ibanga.Ariko ntiyari azi ko Mama Divine yamaze kubona byose mu iyerekwa!



Mu gitondo gikeye, Mama Divine yasanze umugore wa Pasiteri Samuel mu rusengero aramubwira ati "Nyagasani ampaye ubutumwa, ngomba kukugezaho!"
Madamu Samuel aramubaza ati "Ubwo ni ubutumwa bwiki?"

Mama Divine yaramwegereye, amufata ukuboko aramubwira ati:
"Umugabo wawe si uwo twatekerezaga ko ari we. Akorana nimbaraga z'imyuka mibi, kandi uyu munsi arashaka gutanga igitambo.
Wowe cyangwa umukobwa wawe muri mu nzira y'urupfu!"

Madamu Samuel yumvise ubwoba bumwishe abura aho akwirwa,aratitira hafi kugwa igihumure.
Yahise yihuta asubira mu rugo, asanga umugabo we ari gutegura urugendo rwo kujya "gusengera" ku musozi.
aramubaza ati"Ugiye gusengera nde?

01/03/2025

PASITERI WAJYAGA IKUZIMU PART 1

Mu myaka yashize mujyi wa Kigali, habaga umupasiteri witwa Samuel wari uzwiho gukora ibitangaza bikomeye.
Yavugaga ko afite imbaraga zituruka ku Mana, ariko mu byukuri imbaraga yakoranaga na zo ntizari izo mu ijuru.

Abantu baturukaga imihanda yose baje kureba ibyo yakoze.
Yakizaga abamugaye, agahumura impumyi, ndetse rimwe na rimwe abantu bapfuye bakazuka!
Mbese uwavuga ko yakoraga ibitangaza nk'ibya Yesu ntiyaba abeshye
Ariko hari ikintu abantu batari bazi:
Ibyo byose byaturukaga ku masezerano yagiranye nimbaraga z'umwijima.

Mu mezi atandatu mbere yuko Samuel atangira gukora ibitangaza, yari umupasiteri usanzwe, atagira ububasha bwihariye. Yifuzaga kwamamara, akaba umuvugabutumwa ukomeye
,akajya asengera Abaperezida nibindi bikomerezwa.

Ijoro rimwe, ubwo yasengaga wenyine, yumvise ijwi rimubwira riti:

"Niba ushaka imbaraga, manuka i Ku*imu, maze tugirane isezerano."

Yaratunguwe, ariko iryo jwi rikomeza kujya rimuvugisha buri munsi.
Byageze aho arinanirwa, afata icyemezo cyo gukora ibishoboka byose ngo agire izina rikomeye.

Yagiye mu cyumba cye cyibanga,afungura igitabo cyumwijima, yikata mu kigaza yandika izina rye namaraso ye, maze abona igicucu kinini kinjira mu cyumba.

Atangira kumva rya jwi rimubwira ngo "Wakiriye amasezerano. Uzakora ibitangaza, ariko buri mezi atatu, ugomba gutanga igitambo cyumuntu."

Samuel ibyo ntiyari abyitayeho.
Icyari kimushishikaje ni uko agiye kuba Pasiteri ukomeye!

Kuva uwo munsi, yatangiye kugira ubushobozi budasanzwe.
Yakoraga ibitangaza abantu bakamukurikira, atangira gukira, agura imodoka zihenze, yubaka urusengero runini kandi rwiza.

iminsi yaricumye, igihe cyo gutanga igitambo kiragera

Address

1776 James Avenue APT 7D, Miami Beach, FL 33139
Kigali
1176

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Dee Speaks Stories posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Dee Speaks Stories:

Share